Kwamamaza

Isiraheli yagabye igitero ku ishuri ry'impunzi z’Abanyapalestine muri Gaza gihitana abarenga mirongo itatu

 


Abashinzwe ubuzima bavuga ko igitero cya Isiraheli giherutse kwibasira ishuri ry’impunzi z’Abanyapalestine rwagati muri Gaza cyahitanye byibuze abantu 33, barimo abagore n’abana 12. Ingabo za Isiraheli zavuze ko abarwanyi ba Hamas bakoreraga imbere mu ishuri. Uru ni rumwe mu ngero rugaragaza akaga k’abanyapalestine bagerageza gushaka ubuhungiro mu gihe Isiraheli yaguye ibitero byayo.

Nyuma y’umunsi umwe, ingabo zatangaje igitero gishya cy’ubutaka n’indege rwagati mu karere ka Gaza, bituma abarwanyi ba Hamas bongera kwishyira hamwe. Ingabo za Isiraheli zagiye zivumbura inshuro nyinshi amatsinda y’umutwe wa Gaza aho azabaga zari zaramaze gutera, ibi bikagaragaza ukudatsimbuka k’uyu mutwe w’abarwanyi nubwo igitero cya Isiraheli kimaze amezi hafi umwaka gitangiye.

Igitero cyibasiye ishuri al-Sardi riyobowe n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi (UNRWA), cyari cyuzuyemo Abanyapalestine bahunze ibikorwa bya Isiraheli n’ibisasu mu majyaruguru y’akarere ka Gaza. Ibitaro byatangaje ko abagore icyenda n’abana 14 bari mu bahohotewe, ariko morgue y’ibitaro yo yavuze ko abagore batatu, abana icyenda, n’abagabo 21 bari mu bapfuye.

Abahohotewe bajyanywe mu bitaro by’abahowe Imana bya Al-Aqsa, bihora byuzuyeho imodoka z’ubutabazi zizana abapfuye ndetse n’inkomere kuva intambara yo muri Gza yatangira. Amashusho ya videwo yerekana abarwayi benshi bakomeretse kandi bahagaze mu bitaro, ibintu bitakimeze nk’aho ari bishya muri serivisi z’ubuvuzi za Gaza.

isirayeli ikomeza gushiunja imfu z’abanyagaza Hamasi ngo kuko yihisha mu baturage haba mu nzira zica mu nsi y’ubutaka, mu bitaro no mu mashuri aho gutandukanya abarwanyi n’abasivili, Isirayeli ivuga ko biyigora.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.