Kwamamaza

Abasifuzi mu byiciro byose barishyuza amafaranga yabo basifuriye mu mwaka w'imikino 2023/2024

Published from Blogger Prime Android App

Mu gihe umwaka w’imikino 2024/2025 uzatangira muri Kanama uyu mwaka, abasifuzi barimo abo mu Cyiciro cya Mbere cy’umupira w’Amaguru mu Rwanda, abo mu cya Kabiri ndetse n’abo mu cya Gatatu, barasaba Komisiyo Ibashinzwe kwishyurwa ibirarane by’imikino basifuye mu gice cy’iyo kwishyura ya shampiyona ya 2023/2024.

Aba basifuzi ni abo mu cyiciro cya Mbere, icya Kabiri n’icya Gatatu. Amakuru avuga bafitiwe ibirarane by’amafaranga bagenerwa iyo bagiye gusifura imikino itandukanye.

Amakuru yizewe avuga ko aba basifuzi kuva imikino ya shampiyona yo kwishyura yatangira, bahawe amafaranga y’imikino itatu gusa.

N’ubwo amakuru ava mu basifuzi avuga ibi, ariko Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi muri Ferwafa, Hakizimana Louis, avuga ko mu gihe cya vuba baribuze kwishyurwa.

Uyu muyobozi mu minsi ishize, yavugaga ko mu gihe cya vuba bagombaga kuba babonye aya mafaranga ariko amaso yaheze mu kirere.

Louis avuga ko abasifuzi ubwabo ari bo bahitamo guhererwa rimwe amafaranga bagenerwa ngo bajye gusifura, bityo atabibonamo ikibazo kinini.

Ati “Si ikibazo gikomeye nk’uko bamwe bari kugifata. Amafaranga ya bo bayahererwa rimwe.”

Mu mikino y’amarushanwa, mu busanzwe abasifuzi basifura mu Cyiciro cya Mbere mu Bagabo bahabwa ibihumbi 42 Frw ku basifura imbere mu gihugu mu gihe abasifuzi mpuzamahanga bo bagenerwa ibihumbi 45 Frw ku mukino.

Mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagabo banganya n’abasifura mu cy’Abagore mu byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 20.500 Frw ku mukino. Mu gihe abakomiseri banganya muri ibi byiciro byose aho bagenerwa ibihumbi 50 Frw ku mukino. Hakiyongeraho n’amafaranga y’ingendo atangwa na FERWAFA.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.