Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado zivuganye ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna bigera kuri 70

 


Ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado ho mu majyaruguru ya Mozambique, ziheruka kwicira ibyihebe 70 byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna i Mbau ho mu karere ka Mocímboa da Praia.

Televiziyo y’Igihugu muri Mozambique (TMV) yatangaje ko ibyihebe RDF yivuganye biri mu byari bigize itsinda ry’ibibarirwa mu 150 ku wa 29 Gicurasi byagabye igitero i Mbau.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye iriya Televiziyo ko biriya byihebe byakoze "ikosa ryo kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo ndetse n’imidugudu iri mu duce tugenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda", ikaba impamvu RDF yabirimbaguye.

Amashusho TMV iheruka kwerekana agaragaza ibyihebe byinshi birambaraye ku butaka.

Ni amashusho bisa n’aho afite aho ahuriye n’ayakwirakwijwe umunsi ibyihebe bigaba igitero i Mbau, ndetse icyo gihe amakuru y’ibanze yatangajwe na Perezida na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yavugaga ko ibyihebe biri hagati ya 11 na 13 ari byo byari bimaze kwicwa.

Abaturage b’i Mbau bavuganye n’ikindi kinyamakuru cyo muri Mozambique cyitwa “Carta de Moçambique”, bakibwiye ko mbere y’uko RDF yivugana biriya byihebe byabanje kugaba ibitero ku baturage; ibyatumye Ingabo z’u Rwanda zitabara.

Amakuru avuga ko ibyihebe byateye abaturage bishaka kubihimuraho, bijyanye n’uko mu cyumweru cyari cyabanje nanone Ingabo z’u Rwanda zari zarimbaguye bimwe muri byo.

RDF ifite ingabo muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021.

Izi ngabo zashoboye kwirukana muri Cabo Delgado ibyihebe byari bimaze imyaka itatu byarayogoje iyi ntara; zinagufasha abaturage barenga 190,000 bari baravuye mu byabo kongera gutahuka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.