Kwamamaza

Ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri Dr Vincent Biruta na Minisitiri Gasana Alfred.

Published from Blogger Prime Android App

Uwari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Gasana Alfred yahererekanyije ububasha na Minisitiri Dr Vincent Biruta ugiye wamusimbuye kuri izo nshingano.

Ku wa 18 Ukuboza 2021 nibwo Perezida Kagame yagize Alfred Gasana Minisitiri w’umutekano nyuma y’umwaka n’amezi atandatu iyi minisiteri itabaho.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma abandi bahindurirwa inshingano. Yemeje ko Gasana Alfred agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, asimbuye Amb. Olivier Nduhungirehe na we wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Gasana wari usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu byemejwe ko asimburwa kuri uwo mwanya na Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga guhera mu 2019.

Umuhango wo guhererekanya ububasha kuri abo bayobozi wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2024 witabirwa n’abandi bayobozi bakuru muri iyo Minisiteri.

Gasana Alfred wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yakoze mu mirimo itandukanye, aho yigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko kuko mu 2011 yari Umudepite ukuriye Komisiyo ya Politiki.

Yahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu avuye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza NISS akuriye Ishami rishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Gasana yagiye kuri uwo mwanya na we asimbuye Gen Patrick Nyamvumba wayoboye iyo minisiteri amezi atanu akaza gukurwaho mu 2020.

Dr Vincent Biruta wahawe kuyobora Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu, yanyuze muri za Minisiteri zitandukanye zirimo iy’ububanyi n’amahanga yahawe kuyobora kuva muri 2019.

Yabaye kandi Minisitiri w’Ibidukikije, Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Umutungo Kamere, ndetse yanabaye Perezida wa Sena imyaka icyenda.

Minisitiri Dr Biruta yanabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta, ubwikorezi n’Itumanaho ndetse n’uw’Ubuzima guhera mu 1997 kugera mu 1999.

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yayobowe na Sheikh Musa Fazil Harerimana mu gihe cy’imyaka 10 kugeza isheshwe mu 2016.

Mbere ye hariho Christophe Bazivamo mu 2005 nawe wari wasimbuye Ntiruhungwa Jean de Dieu wari wahawe izi nshingano mu 2000.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.