Hari icyuho mu kuvura babaga aho umubare w'abagore n'abakobwa ukuri muto cyane.
Ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku ya 21, Kamena 2024, igahuriza hamwe abakora mu nzego z’ubuvuzi by’umwihariko mu gice cyahariwe kuvura hifashishijwe kubaga.
Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ngo harebwe icyakorwa mu gukemura ikibazo cy’abantu b’igitsina gore bakiri bake mu rwego rw’ubuvuzi bwifashisha kubaga ‘Surgery’.
Mukagaju Françoise, usanzwe ari inzobere mu kubaga akaba na Visi- Perezida w’Urugaga rw’Abagore bakora umwuga wo kubaga, yavuze ko byari ku nshuro ya mbere abagore babaga bahuye ngo bungurane ibitekerezo.
Mukagaju yavuze ko hakiri icyuho cy’abagore n’abakobwa bari mu mwuga wo kubaga ko bityo bari bahuriye hamwe ngo batinyure abandi ndetse nk’abo babisanzwemo baganira ku cyakorwa ngo n’abandi babagane.
Ati ” Iyi nama imwe mu ntego yayo kwari ugukangurira abakobwa, kugira ngo bitabire kujya muri uyu mwuga. Ibi byafasha kuko abaganga barakenewe mu gihugu no ku Isi yose, kandi kwiyongera byatuma twumva tutari twenyine“.
Mukagaju asobanura ko basanga impamvu ab’igitsina gore batinya kwinjira mu mwuga wo kuvura hifashishijwe kubaga ari ukubera umuco n’amateka bituma hari abumva ko hari ibyahariwe abagabo gusa.
Ati” Ni kimwe n’indi myuga yose mu Rwanda, bugaragara ko abagore bagiye baza nyuma ari nabyo bituma umubare wacu ukiri muto ugereranyije n’abagabo.”
Prof. Minani Faustin, Ukuriye Urugaga rw’Abaganga babaga mu Rwanda, avuga ko ari ikibazo kuba abaganga babaga bakiri bake cyane by’umwihariko abagore.
Ati ” Twifuza ko umubare w’abaganga b’igitsina gore babaga wazamuka, byibuze bakaba 30% nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, cyangwa bakarenga 50% byari ari byiza cyane, kuko buriya ahari abagore Iterambere ririhuta.”
Prof Minani asobanura ko kuvura hifashishijwe uburyo bwo kubaka atari ibintu bigoye ku buryo hari uwo byananira.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Zachee Iyakaremye, yavuze ko hakiri icyuho cy’abaganga ugereranyije n’umubare w’abaturage, by’umwihariko bakaba bacye cyane mu baganga bavura bufashishije kubaga kuko bisaba imyaka myinshi.
Asobanura ko nka Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kimwe n’igihugu bafite gahunda yo gukomeza gushikariza abagore gutinyuka bakajya kwiga ‘ Science’ ndetse n’ubuvuzi muri rusange.
Ati ” Twabonye ko hano hari umuganga wabaye uwa mbere mu baganga b’abagore batera ikinya, aganiriza bagenzi be bakiri gutangira umwuga, ibi rero bizakomeza gufasha mu kongera umubare w’abaganga muri rusange bavura babaga ariko by’unwihariko n’abagore bajya muri iri shami”.
Mu Rwanda habarurwa abaganga bavura babaga bagera ku 160 ariko hakabamo abagore 16 gusa.
No comments