Burya ababyeyi ba Mico The Best na bo bari abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Published from Blogger Prime Android App

Mico The Best uri mu bahanzi bamaze imyaka itari mike bagezweho mu muziki w’u Rwanda, yahishuye uko impano yo kwandika indirimbo azwiho ayikomora ku babyeyi be bari abanditsi b’ikinamico bubatse izina mu myaka ishize. 

Ibi Mico The Best yabigarutseho ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy aho yahishuriye ko Se umubyara yari umwanditsi w’ikinamico ndetse hari n’izo yanditse zanyuze kuri radiyo Rwanda mu myaka yo ha mbere.

Aha akaba yavuze ko Se umubyara yanditse ikinamico ebyiri zanyuze kuri radiyo Rwanda, icyakora nyuma y’uko iya mbere itambutse ise yagize igitekerezo cy’uko izakurikiraho yayitirira nyina umubyara.

Ati “Muzehe amaze kwandika iya mbere igaca kuri radiyo y’u Rwanda, yasanze akwiye guha mama iya kabiri nawe ikamwitirirwa, murumva rero ko impano yanjye yo kwandika ifite aho ikomoka.”

Ikinamico ya mbere Ise yanditse igatambuka kuri radiyo y’u Rwanda ni iyitwa ‘Izina ryiza ntiryabujije umukobwa kuruha’ yanditswe na Biziyaremye Jean Marie Vianey mu gihe iya kabiri yo yitwa ‘Umusoro n’umusanzu’ yanditswe na Mukagatare Tacienne bakaba ababyeyi ba Mico The Best.

Uretse kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Mico The Best ni n’umwe mu banditsi b’indirimbo bafite izina rikomeye kuko benshi mu bahanzi bakomeye yagiye abandikira.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.