Umujyi wa Kigali waraye uhawe abayobozi bashya bazayobora uturere tuwugize
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo abashya bahawe kuyobora uturere twa Gasabo na Nyarugenge.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ryerekana ko Bernard Bayasese yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, asimbuye kuri uwo mwanya Umwali Pauline.
Mu karere ka Nyarugenge ho Umuyobozi Nshingwabikorwa wako mushya ni Ingagare Alexis wasimbuye kuri izo nshingano Ngabonziza Emmy. Ingagare agomba kungirizwa na Uwamahoro Genevieve wasimbuye Nshutiraguma Espérance.
Usibye abayobozi b’utu turere, abandi bahawe inshingano nshya barimo Uwase Alice wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB). Ni mu gihe Thapelo Tsheole yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA).
Ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Stella Kabahire yagizwe Manager wawo, Fabrice Barisanga agirwa ushinzwe imyubakire, Emma Claudine Ntirenganya agirwa Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’uburezi, Jean de Dieu Musoni agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, Olivier Rwangabwoba agirwa Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abaturage n’Imiyoborere myiza na ho Gerard Abiyingoma agirwa Director General in Charge of Corporate Services.
Rwamurangwa Stephen wahoze ayobora akarere ka Gasabo yagizwe Umuhuzabikorwa ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), na ho Kayiranga Muzuka Eugène wahoze ari Meya wa Huye akigirwamo Technical Operations Program Manager.
No comments