Kwamamaza

EURO 2024: U Budage bwaraye bunyagiye Écosse mu mukino wo gufungura iri rushanwa.

Published from Blogger Prime Android App

U Budage bwatsinze Écosse mu mukino ufungura Euro 2024 ndetse bunatsindira imbere y’abafana babwo ibitego 5-1, harimo bitatu byo mu gice cya mbere, bikaba ari ubwa mbere iyi kipe ibikoze mu irushanwa nk’iri.

Uyu mukino wakinwe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, watangiye neza ku ruhande rw’u Budage kuko nyuma y’ibirori byo gufungura irushanwa, bwatangiye umukino neza ndetse mu minota ya mbere rubona igitego cyatsinzwe na Florian Wirtz ku wa 10 aherejwe umupira na Joshua Kimmich.

Nyuma y’iminota icyenda gusa Kai Havertz wari mwiza muri uyu mukino yahereje umupira Jamal Musiala wari uhagaze neza mu rubuga rw’amahina atsinda igitego cya kabiri mu mukino.

Ubwugarizi bwa Écosse bwagaragaraga nk’ubukiri guhuzagurika ku buryo, ku munota wa 25 Ryan Christie yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina bituma umusifuzi Clément Turpin atanga penaliti nubwo nyuma yarebye kuri VAR agahita agaragaza ko itariyo.

Mu mpera z’igice cya mbere Ryan Porteous wa Écosse yakoreye ikosa rikomeye İlkay Gündoğan wari mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yanga gutanga ikosa ariko amaze kureba ku mashusho atanga penaliti n’ikarita itukura.

Iyi niyo yavuyemo igitego cya gatatu cyinjijwe na Kai Havertz ndetse amakipe yombi ajya mu karuhuko kumva inama z’abatoza bombi Julian Nagelsmann w’u Budage na Steve Clarke wa Écosse ari ibitego 3-0.

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Budage bwari bubashije kwinjiza ibitego bitatu mu gice cya mbere cy’umukino wa Euro.

Igice cya mbere cyari cyiza mu kibuga hagati ku ruhande rw’u Budage bwarushaga Écosse cyane kuko urebye imipira 60 yose Toni Kroos yatanze nta n’umwe wigeze ugarukira mu nzira.

Aha niho wabonaga ko Écosse yakosoye mu gice cya kabiri ndetse bigabanya ugusatira cyane k’u Budage nubwo ku munota wa 68 yabonye igitego cya kane cyinjijwe na rutahizamu Niclas Füllkrug.

Iki gitego kandi cyahise gituma Niclas Füllkrug asangira agahigo ko kuba umukinnyi utsinze ibitego asimbuye mu marushanwa akomeye y’Igikombe cy’Isi na Euro, akaba agasangiye n’Umunya-Hungaria Laszlo Kiss, Umunya-Portugal Rui Costa ndetse na mugenzi we André Schürrle.

Icyo gitego kandi cyaciye intege abakinnyi ba Écosse ndetse batsindwa igitego cya gatanu nubwo umusifuzi yasuzumye VAR agasanga Niclas Füllkrug yagitsinze yari amaze kurarira.

Mu mpera z’umukino ku munota wa 87 habonetse igitego cy’impozamarira kuri Écosse, ubwo Antonio Rüdiger yashyiraga umupira mu rucundura akitsindira umunyezamu we Manuel Neuer utari wahuye n’akazi gakomeye muri uyu mukino.

Igitego cya nyuma muri uyu mukino cyinjijwe na Emre Can ku munota wa 90+3 ari nacyo cyasoje umukino wo kuri uyu munsi.

U Budage kandi bwahise bukomeza kwandika amateka yo kuba ariyo kipe yonyine imaze gutsinda imikino umunani ku mukino ufungura irushanwa rya Euro, ikurikiwe n’u Bufaransa bwatsinze itandatu.

Kugeza ubu u Budage bwahise buyobora Itsinda A, aho bwagize amanota atatu n’ibitego bine mu gihe bukurikiwe n’u Busuwisi buzahura na Hungary ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kanama.

Indi mikino iteganyijwe ni Espagne izakira Croatia ndetse n’u Butaliyani buzakina na Albania.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.