Abasirikare 400 b’ingabo za FARDC batangiye imyitozo ikomeye bari guhabwa na MONUSCO

Published from Blogger Prime Android App

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo muri Guatemala na Bangladesh muri MONUSCO zatangije imyitozo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kamena i Bunia (Ituri) ku basirikare 400 b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu akubiyemo tekinike yo kurwana hifashishijwe kajugujugu. Igamije gushimangira ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere katoroshye kugerwaho.

Ngo ibi birimo gukorwa mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho bya FARDC-MONUSCO bigamije kugarura amahoro arambye muri Ituri, imaze imyaka isaga makumyabiri ihura n’amahano y’intambara.

Icyiciro cya mbere cy’amahugurwa kireba abasirikare 100. Bahawe imyitozo yo koherezwa mu turere tw’imirwano hakoreshejwe kajugujugu. Basimburana, bahagarara kuri kajugujugu hanyuma bakamanuka ku butaka, bafite intwaro mu ntoki, bakoresheje imigozi.

Nk’uko byatangajwe n’abatoza b’ingabo bo muri Guatemala ba MONUSCO, ngo iyi myitozo ntizafasha FARDC kwoherezwa gusa ahantu hose, ahubwo no mu turere tutagerwaho, cyanecyane muri teritwari za Djugu na Irumu aho imitwe yitwaje intwaro ikorera, ariko kandi bikajyana n’imiterere yaho igoye cyane nk’imisozi, ibihuru n’ishyamba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.