Kwamamaza

Ubunyamabanga bwa CAF bwandikiye FERWAFA ibaruwa ihesha iyi sitade kuba mpuzamahanga

Published from Blogger Prime Android App

Nyuma y’uko hari kwitegura itahwa ryayo, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ko Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire Amarushanwa Mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 13 Kamena 2024 nibwo Ubunyamabanga bwa CAF bwandikiye FERWAFA ibaruwa ihesha iyi sitade kuba mpuzamahanga.

CAF ivuga ko nk’uko yabimenyesheje mu matangazo yabanje, avuga kuri raporo y’isuzuma ribanza yakozwe kuri sitade Amahoro iri i Kigali mu Rwanda.

Yagize ati: “Twishimiye kubamenyesha ko iyo Stade yemerewe kwakira amarushanwa ya CAF na FIFA, nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa byose ngo yakire imikino nk’iyo.”

“Tuboneyeho gushimira inzego zose zabigizemo uruhare ndetse na FERWAFA ki mavugurura y’agatangaza yakozwe kuri iyi sitade, ibiyigira hamwe mu hantu hahambaye ku mugabane wa Afurika.”

Imirimo yo kuvugurura iyi sitade yatangiye muri 2022, kugira ngo yongerewe ubushobozi ndetse ijyanishwe n’igihe. Mu mavugurura yakozwe harimo kongera imyanya yavuye ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

Biteganyijwe ko sitade Amahoro izatahwa ku mugaragaro ku ya 4 Nyakanga 2023, ubwo hazaba hizihizwa ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 30.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.