Nyamasheke: Ku bufatanye n'abaturage Polisi yafashe abagabo 4 bangizaga ishyamba rya Nyungwe

Published from Blogger Prime Android App

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bari bamaze igihe batema ibiti muri pariki ya Nyungwe, bimwe bakabitwikamo amakara ibindi bakabibazamo imbaho zo kugurisha.

Bafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, bafatanwa imifuka 391 y’amakara n’amatanura 8 y’amakara bari bagitwitse ndetse n’imbaho 736 bari bamaze kubaza mu biti batemye muri iryo shyamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu kagari ka Gasovu bakimara kuduha amakuru ko hari abantu bigabije ishyamba ryo muri pariki, hahise hategurwa ibikorwa byo kubafata, abapolisi bakihagera, hagati mu ishyamba basangamo imbaho 86, imifuka 91 y’amakara n’ahantu hagera ku munani bari bagitwikiye ayandi.”

Akomeza agira ati:”Hakurikiyeho igikorwa cyo kubashakisha baza gufatirwa mu isantere ya Kagarama, aho bari bafite stock y’amakara irimo indi mifuka 300 ndetse n’imbaho 650 babajije mu biti batemye muri iryo shyamba, ako kanya bahita bafatwa.”

SP Karekezi yashimiye ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu guhashya abangiza ibidukikije kuko ari byo bituma bamwe mu babyangiza batabwa muri yombi, asaba buri wese kugira uruhare mu kubirengera kuko ari byo soko y’ubuzima.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bikorwa byo kubyangiza ko bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi n’abaturage.

Hamwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Macuba kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 59 y’itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije ivuga ko, Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.