Kwamamaza

Abakinnyi n'abatoza ndetse n'abandi bitwaye neza mu mupira w'amaguru bagiye guhembwa na Rwanda Premier League

Published from Blogger Prime Android App

Nyuma y’uko umwaka w’imikino 2023/2024 urangiye, hagiye guhembwa abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wose.

Uretse kuba hazahembwa abakinnyi b’abagabo, hazanahembwa abakinnyi beza b’Abagore ndetse n’umutoza w’Umugore wahize abandi.

Mu bagore, hazahembwa umukinnyi mwiza w’umwaka, uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’Abagore n’Umutoza w’Umugore witwaye neza.

Mu bagabo, hari ibyiciro bitandatu bizahembwa. Hari uwatsinze ibitego byinshi (Ani Elija, Victor Mbaoma), umutoza w’umwaka (Thierry Froger, Habimana Sosthène, Afahmia Lotfi).

Hari kandi ibyiciro birimo umukinnyi mwiza w’umwaka (Ruboneka Jean Bosco, Ani Elijah, Muhire Kevin), umunyezamu mwiza (Pavelh Ndzila, Ssebwato Nicolas, Nzeyurwanda Djihadi).

Hari kandi icyiciro cy’umukinnyi muto w’umwaka (Iradukunda Elie Tatou, Iradukunda Pascal, Muhoza Daniel). Hazanahembwa igitego cy’umwaka (Tuyisenge Arsène, Muhoza Daniel, Ishimwe Jean Rène).

Hazahembwa kandi umusifuzi mwiza w’umwaka. Uretse ibi byiciro bizahembwa, harimo abanyamakuru ba Siporo bitwaye neza, ibiganiro bya Siporo byabaye byiza n’Igitangazamakuru cyandika Siporo.

Mu bazatoranywamo umunyamakuru mwiza, harimo: Sam Karenzi, Reagan Rugaju, Kayiranga Ephrem, Hitimana Claude, Niyibizi Aimée, Kayishema Thierry na Imfurayacu Jean Luc.

Mu banyamakuru b’Abagore bazatoranywamo uwabaye mwiza kurusha abandi, harimo Rigoga Ruth, Ishimwe Adelaide na Uwimana Clarisse.

Ibiganiro bya Siporo bizatoranywamo icyahize ibindi, harimo Urubuga rw’Imikino, Urukiko rw’Imikino, Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino na Sports Plateau.

Ikiganiro cya Televiziyo kizatoranywamo icyahize ibindi, harimo Kick-Off, Bench ya Siporo, Zoom Sports na I-Sports.

Ibinyamakuru byandika bizavamo icyahize ibindi, harimo IGIHE, Inyarwanda, Rwandamagazine, Isimbi na The New Times.

Abahize abandi muri ibi byiciro byose, bazatangazwa tariki ya 15 Kamena muri Serena Hotel.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.