Kuva mu rwenya ugana mu burezi: Samu Zuby yatangiye kwigisha muri Kaminuza ya East Africa University

 


Umunyarwenya Muco Samson, wamamaye cyane ku kigirwamana cya Samu Zuby mu itsinda rya ‘Zuby Comedy’, yatangiye icyiciro gishya mu buzima bwe kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026. 

Uyu musore ubu amaze kuba umwarimu muri Kaminuza ya East Africa University, aho agiye gusangiza ubumenyi abanyeshuri batangira amasomo yabo.

Urugendo rw’amasomo n’ubushakashatsi 

Samu Zuby ntiyishingikirije gusa impano ye yo gusetsa, kuko yashyize imbaraga nyinshi mu mashuri. Dore inzira y’amasomo ye:

  • Mu 2023: Yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu Itangazamakuru muri ICK Kabgayi.

  • Mu 2025: Yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) muri ULK, aho yize ibijyanye n’iterambere (Development Studies).

  • Ubu: Ari kwitegura gutangira amasomo y’ikirenga (PhD) mu bijyanye na Politiki.

Muri iyi kaminuza ya East Africa University, Samu Zuby azaba yigisha abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere ibijyanye n’Itangazamakuru, ishami asanzwe afitiye ubumenyi n’uburambe.

Guhagarika urwenya no kwinjira muri Politiki 

Nubwo yamamaye muri Zuby Comedy, uyu musore yaje gushyira urwenya ku ruhande kugira ngo akomeze amashuri ye. 

Mu 2024, yagerageje kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yiyamamariza guhagararira urubyiruko, ariko ntiyahirwa kuko yagize ijwi rimwe gusa.

Ku bijyanye n’amatora y’abadepite ataha, Samu Zuby ntiyerura niba azongera kwiyamamaza, ariko avuga ko "nta wamenya" kuko ubu ahugiye mu bikorwa bye bwite birimo n’ubu mwarimu yatangiye.


No comments

IZIHERUKA

Ikigo Rosatom cy’u Burusiya cyemeje amasezerano yo kubaka uruganda rwa Nyukiliya mu Rwanda

  Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nyukiliya, Rosatom , cyatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bishya byasinyanye na cyo amasezerano y...

Powered by Blogger.