Amafoto y’urukozasoni mu rwambariro: Umutoza Petr Vlachovsky yahanishijwe guhagarikwa burundu ku Isi na UEFA
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yafatiye igihano cy’amateka umutoza witwa Petr Vlachovsky, cyo kumuhagarika burundu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru ku Isi, nyuma yo guhamwa n'icyaha giteye isoni cyo gufata amashusho y'abakinnyi be mu rwambariro rw'ibanga.
Vlachovsky yari asanzwe ari umutoza w’Ikipe y’Abagore ya 1. FC Slovacko yo mu Cyiciro cya Mbere muri Repubulika ya Tchèque, akaba yarigeze no gutorwa nk’umutoza mwiza w’abagore muri icyo gihugu.
Iby’ingenzi wamenya kuri iki cyemezo:
Uburyo yabikoraga: Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize umwuga (Fifpro) ryahishuye ko uyu mugabo w’imyaka 42 yafataga amashusho y’abakinnyi yifashishije camera nto yari yarahishe inyuma ku gikapu cye mu rwambariro. Mu bakinnyi 14 yafashe mu gihe cy’imyaka ine, umuto muri bo yari afite imyaka 17 gusa.
Uko yafashwe: Vlachovsky wari umaze imyaka 15 atoza iyo kipe, yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 nyuma y'uko amwe mu mashusho yafataga atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibihano bikaze: Uretse igifungo cy’umwaka umwe usubitse n’imyaka 5 yari yarakatiwe n’inkiko z’iwabo, Urwego rushinzwe Imyitwarire muri UEFA (CEDB) rwanzuye ko ahagarikwa burundu kubera imyitwarire mibi n'ihohotera rishingiye ku gitsina.
UEFA yahise isaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gushyira uyu mwanzuro mu bikorwa ku rwego rw’Isi yose kugira ngo atazigera agaruka mu mupira ukundi, ndetse no gusesa ibyangombwa bye byose (Coaching licenses).
No comments