UBUKUNGU: Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 9,2% muri Werurwe 2026

 

Rwanda inflation NISR March 2026 report economy

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyasohoye raporo yerekana ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 9,2% mu kwezi kwa Werurwe 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’itumbagira ry’ibiciro mu nzego z’ubuzima, ibinyobwa, n’ibicanwa, bigira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwo guhaha bw’abaturage, cyanecyane abatuye mu mijyi.

Inzego zazamutse kurusha izindi:

  • Ubuvuzi: Ni bwo bwazamutse cyane ku kigero giteye impungenge cya 71%.

  • Amafunguro n’icumbi: Byazamutseho 19,4%.

  • Ibinyobwa bisembuye n’itabi: Byazamutseho 17,8%.

  • Inzu, amazi n’ingufu: Inzu, gazi, n’amashanyarazi byazamutseho 14,6%.

  • Ubwikorezi: Bwazamutseho 7,8%.

Umujyi vs Icyaro: 

Raporo igaragaza ko mu cyaro izamuka ry’ibiciro riri hasi (6,7%) ugereranyije no mu mijyi. Ibi biterwa n’uko abaturage bo mu cyaro bihaza mu biribwa batiriwe bajya ku isoko, ndetse bakaba badakoresha cyane serivisi zimwe na zimwe zihenda mu mijyi nka gazi cyangwa amashanyarazi menshi.

Isesengura rya Inganjinews

Izamuka rya 9,2% rirerekana ko ifaranga riri guta agaciro ugereranyije n'ibyo rishobora kugura. Icyatunguranye muri iyi raporo ni izamuka ry’ibiciro by’ubuvuzi ku ijanisha rya 71%. Ibi bishobora gutuma imiryango itozwa kwizigama kurusha mbere no kwitwararika mu gukoresha ingufu nka gazi n'amashanyarazi kuko na byo biri kwihuta mu guhenda.

Kuba mu cyaro ibiciro biri hasi kurusha mu mijyi, ni isomo rishimangira akamaro k’ubuhinzi n’ubworozi mu kwihaza mu biribwa, kuko ari yo ntwaro imwe rukumbi ikingira umuturage guhungabanywa n'ihindagurika ry'isoko muri uyu mwaka wa 2026.


SOMA: KENYA VS LONI: Nairobi yahakanye ibirego by’uko abapolisi bayo basambanyije abagore muri Haïti

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.