SINEMA NYARWANDA I CANNES: Marigarita na Siperansiya muri filime nshya igiye kwerekanwa mu Bufaransa
Sinema Nyarwanda yanditse amateka mashya muri uyu mwaka wa 2026, nyuma y’aho filime "Ben’Imana" ibaye iya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe mu iserukiramuco rya Festival de Cannes rizaba ku nshuro ya 79 mu Bufaransa.
Iyi filime, yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe mu cyiciro gikomeye cya "Un Certain Regard", icyiciro kimenyereweho kwerekana filime zifite uburyo bwihariye kandi budasanzwe bwo kubara inkuru.
Inkuru ikubiye muri "Ben’Imana":
Filime yibanda kuri Veneranda (ukinwa na Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye nka Marigarita), umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kwiyubaka, aza gushegeshwa n’uko umukobwa we atwaye inda itateganyijwe, ibintu bimukururira ibikomere by’ahahise.
Abakinnyi b’ibihangange barimo:
Iyi filime ihurijemo abakinnyi b’amazina akomeye mu Rwanda:
Clémentine Uwimana Nyirinkindi (Veneranda)
Antoinette Uwamahoro (Siperansiya muri Seburikoko)
Léocadie Uwabeza (Nyiragitariro)
Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, na Tuyisenge Aime Valens.
Abayitunganyije (Production):
Filime "Ben’Imana" ni imbuto y’ubufatanye mpuzamahanga hagati y’Umunya-Côte d’Ivoire, Samantha Biffot, Umunyarwandakazi Marie Epiphanie Uwayezu, n’Umunya-Misiri Mostafa El Kashef.
Isesengura rya Inganjinews
Kugeza filime mu cyiciro cya "Un Certain Regard" muri Cannes ntabwo ari ibintu byoroshye; ni nk’uko ikipe y’igihugu yaba igiye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi. Marie-Clémentine Dusabejambo amaze imyaka yerekana ubuhanga mu mafilime nka Icyasha na A Place for Myself, ariko "Ben’Imana" yo ije nk’ikimenyetso cy’uko Sinema Nyarwanda imaze gukura mu buryo bwo kwerekana amarangamutima n'amateka yacu mu buryo bw’ubuhanzi bwimbitse.
Kuba harimo abakinnyi tumenyereye mu mafilime y’uruhererekane (Series) nka Seburikoko na Papa Sawa, birerekana ko u Rwanda rufite abakinnyi bashobora guhangana ku rwego mpuzamahanga igihe cyose bahawe inkuru nziza n’abayobozi ba filime b’abahanga.
UBUKUNGU: Ibiciro ku masoko mu Rwanda byazamutseho 9,2% muri Werurwe 2026
No comments