OPERATION EPIC FURY: Ibyo abasirikare ba Amerika bariye n’ibyo banyoye muri Operation Epic Fury

Pentagon briefing General Dan Caine Operation Epic Fury logistics 2026


Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Pentagon kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, General Dan Caine yagaragaje ishusho y’ibikoresho n’ibiribwa byafashije ingabo za Amerika gukomeza ibikorwa bya Operation Epic Fury.

Uyu mujenerali, mu rwenya rwinshi, yagaragaje ko kugira ngo ingabo zishobore gusoza inshingano zazo mu buryo bw’intangarugero, hakenewe ishyigikirwa rikomeye ry’umubiri w’umusirikare kugira ngo arusheho kuba maso.

Ibyakoreshejwe mu mibare (Operation Epic Fury Logistics):

  • Amafunguro: Miliyon 6 z’amafunguro (6 million meals).

  • Ikawa (Coffee): Barengereje litiro zirenga miliyoni 3.5 (950,000 gallons).

  • Ibinyobwa byongera imbaraga: Barengereje miliyoni 2 z’ibinyobwa bya 'Energy drinks'.

  • Itabi (Nicotine): Yavuze ko abasirikare bakoresheje itabi ryinshi cyane mu rwego rwo guhangana n’igitutu cy’urugamba.

Ubutumwa bwa General Dan Caine: 

Mu kiganiro cye muri Pentagon, Caine yavuze asetsa ati: "Muri uru rugendo, twakoresheje ibi byose ngo dukomeze gukora. Ariko ntabwo mvuze ko dufite ikibazo, ni ibyatugiriye akamaro kugira ngo tugere ku ntego." Ibi bikoresho byose bishyirwa mu cyiciro cya "Sustainment", aho ikawa n’ibinyobwa byongera imbaraga bifasha abasirikare kumara amasaha menshi bari maso  mu gihe cy’ijoro n’umunsi.

Isesengura rya Inganjinews 

Iyi nkuru iratwibutsa ko mu mateka ya gisirikare, "Intambara itsindirwa mu bikoni" (Logistics wins wars). Iyo abasirikare badafite ibyo kurya n’ibyo kunywa bibongerera imbaraga, n’intwaro zigezweho ntacyo zageraho. Ni ngombwa gufata neza umubiri wacu igihe dukora imirimo ivunnye y’ubwenge n’imbaraga muri uyu mwaka wa 2026.


SOMA: URUGENDO RW'AMAHORO: Umuyobozi w'abatavuga rumwe na Leta muri Taiwan yageze mu Bushinwa

No comments

IZIHERUKA

OPERATION EPIC FURY: Ibyo abasirikare ba Amerika bariye n’ibyo banyoye muri Operation Epic Fury

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Pentagon kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mata 2026, General Dan Caine yagaragaje ishusho y’ibikoresho ...

Powered by Blogger.