OIF 2027: U Rwanda rwasabye Ghana gushyigikira Louise Mushikiwabo
Urugendo rwo gushaka manda ya gatatu ku Bunyamabanga bukuru bwa OIF rwatangiye kugaragarira mu bikorwa bya dipolomasi. Ku wa 10 Mata 2026, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph, yagiriye uruzinduko muri Ghana, aho yashyikirije Perezida John Dramani Mahama ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ibu butumwa bukaba bukubiyemo ishyigikira rya Ghana kuri kandidatire ya Louise Mushikiwabo, usanzwe ayobora uyu muryango, kugira ngo azongere gutorerwa indi manda izatangira mu 2027 kugeza mu 2030.
Ibyo wamenya kuri aya matora:
Igihe azabera: Tariki 15-16 Ukuboza 2026 muri Cambodge.
Igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire: Ku wa 15 Gicurasi 2026.
Abahatanira uyu mwanya kugeza ubu:
Louise Mushikiwabo (u Rwanda): Ashaka manda ya gatatu.
Dacian Cioloș (Romania): Wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Romania.
Juliana Amato Lumumba (RDC): Wigeze kuba Minisitiri w’Umuco muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Isesengura rya Inganjinews
Kuba u Rwanda rwahisemo kohereza Minisitiri w’Uburezi muri Ghana bishobora kuba bifitanye isano n’imikoranire isanzwe mu nzego z’uburezi n’ubushakashatsi hagati y’ibihugu byombi. Ghana, nubwo ari igihugu gikoresha Icyongereza, ifite ijambo rikomeye muri OIF nk'igihugu gifite imyumvire yagutse kuri dipolomasi ya Kinyafurika.
Amatora ya OIF azagira ishuaho nshya bitewe nuko Mushikiwabo ahanganye n’abakandida b’indahangarwa nka Dacian Cioloș ukomoka mu Burayi, ndetse na Juliana Lumumba ukomoka muri RDC, igihugu na cyo gifite amateka n'ijambo muri uyu muryango. Gushaka abashyigikira hakiri kare ni amayeri yo kwereka isi ko u Rwanda rufite icyizere n'umukandida ushoboye.
No comments