GENÈVE: Ibiganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa byatangiye mu muhezo
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, mu mujyi wa Genève mu Busuwisi, hatangiye icyiciro cya cyenda cy’ibiganiro bigamije guhagarika intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa DRC. Ibi biganiro bije mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu, ariko bikaba byitezweho gushaka umuti urambye ku bwumvikane buke hagati y’impande zombi.
Iby’ingenzi wamenya kuri ibi biganiro:
Abayoboye intumwa: AFC/M23: Iyobowe na Benjamin Mbonimpa (Umunyamabanga Mukuru wa AFC), afatanyije na René Abandi usanzwe ari inararibonye mu biganiro.
Guverinoma ya DRC: Iyobowe na Sumbu Sita Mambu, Intumwa Nkuru ya Perezida wa Congo.
Uruhare rwa Amerika: Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziyoboye ubu buhuza, aho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (State Department) ari yo yateguye ubutumire n’ingendo. Bitandukanye n'i Doha, Amerika ubu ntabwo ari indorerezi ahubwo ni umuhuza mukuru.
Ikoranabuhanga: Igihugu cya Qatar kigira uruhare muri ibi biganiro ariko bitari imbonankubone (virtually), mu gihe MONUSCO n'u Busuwisi bihari nka bamwe mu bategura n’indorerezi.
Isesengura rya Inganjinews
Ibi biganiro by’i Genève bije mu gihe kitoroshye muri uyu mwaka wa 2026, aho Leta ya Kinshasa imaze iminsi ishijwa gukoresha indege z’intambara (Sukhoï-25) mu kurasa muri Minembwe. Kuba impande zombi zemeye guhurira mu Busuwisi, bishobora kuba biterwa n’igitutu gikomeye Amerika iri gushyira kuri Kinshasa na AFC/M23 kugira ngo intambara ihagarare.
Ikindi kigaragara ni uko Amerika ishaka gufata iya mbere mu gukemura iki kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane ko inyungu zayo mu karere zishobora guhungabanywa n’intambara zikomeje hirya no hino ku isi (nko hagati yayo na Iran). Ibi biganiro biramutse bigeza ku gahenge i Genève, byaba ari intsinzi ikomeye ku baturage bo muri Kivu n'Ituri bamaze igihe mu kaga.
MINEMBWE: Indege ya Sukhoï-25 yagaragaye irasa ibisasu mu baturage b’Abanyamulenge

No comments