AFURIKA YAKIRIYE PAPA: Léon XIV yatangiye urugendo rwe rwa mbere kuri uyu mugabane
Uyu munsi ku wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, Papa Léon XIV yatangiye uruzinduko rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, urugendo rw’iminsi icumi rwitezweho kuzana ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe mu gihe isi iri mu bihe bitoroshye.
Algeria ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye uyu Mushumba wa Kiriziya, mbere y’ uko akomereza muri Cameroun, Angola, na Guinée équatoriale.
Imibare y’ingenzi kuri uru ruzinduko:
Intera azagenda: Azakora urugendo rwa kilometero 18,000 mu kirere.
Iminsi n’ingendo: Azamara iminsi 10, akora ingendo z’indege 18 kandi asure imijyi 11 itandukanye.
Ubusobanuro bw’uruzinduko: Cardinal Michael Czerny yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufasha isi yose "kongera gutekereza kuri Afurika", umugabane utuwe na 20% by’abakirisitu Gatolika bose ku isi.
Isesengura rya Inganjinews: Kuki Afurika, kuki ubu?
Papa Léon XIV aje muri Afurika nyuma yo gusura ibihugu birimo Turikiya na Lebanon mu mpera za 2025. Kuba aje muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe hari intambara ikomeye muri Sudani, ibibazo by’umutekano muri DRC, n’intambara ya Amerika na Iran imaze kuzamura ibiciro by’ibiribwa muri Afurika, bifite ubutumwa bukomeye:
Gushimangira Amahoro: Kiliziya irashaka kwereka isi ko Afurika atari umugabane w’ibibazo gusa, ahubwo ari umugabane ufite ijambo rishobora guhindura isura y’isi niba hatekerejwe mu buryo bushya.
Gushyigikira Abakirisitu: Kuba Afurika ifite umubare munini w’abemera, Papa aje kwishimangira muri uyu mugabane nk'inkingi ya mwamba y'ejo hazaza ha Kiliziya.
.webp)
No comments