Icyizere ni cyose kuri FERWAFA: Amatara ya Kigali Pelé Stadium ntazongera kuzima
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira irushanwa ry’imikino ya gicuti rya FIFA Series 2026, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru ko ikibazo cy’amatara yakunze kuzima kuri Kigali Pelé Stadium cyakemutse mu buryo bugaragara.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, habura umunsi umwe gusa ngo imikino y’Itsinda B itangire kubera kuri uyu munsi wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.
Impinduka mu nsinga n'ubwubatsi (Installation)
Iki kibazo cy'amatara cyigeze guhangayikisha abafana mu mikino ishize, cyaturukaga ku nsinga za kera zari zimaze imyaka n’imvura. Perezida wa FERWAFA yagize ati:
“Cyarakemutse burundu. Cyari ikibazo cya ‘installation’ imaze imyaka manyi. Ikibazo cyari insinga za kera zari zishaje ubu rero barazihinduye. Ntabwo twakora ikosa ryo gutuma amatara avaho mu gihe cy’iyi mikino.”
Gahunda y’imikino y’Itsinda B (Kigali Pelé Stadium)
Iri rushanwa rishya rya FIFA rizakinwa mu buryo bwa "semi-finals" n'umukino wa nyuma muri buri tsinda.
Dore imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane:
Saa Saba n’Igice (13:30): Aruba vs Macau
Saa Kumi n’Igice (16:30): Tanzania vs Liechtenstein
Abazatsinda iyi mikino bazahurira ku mukino wa nyuma w’itsinda ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, naho abatsinzwe bahatanire umwanya wa gatatu.
Amakuru ku matike n’uburyo bwo kuyagura
Itike imwe izajya ifasha umufana kureba imikino yose ibiri ikinwa ku munsi umwe.
Ibiciro kuri Kigali Pelé Stadium:
Imyanya isanzwe: 2,000 Frw
VIP: 20,000 Frw
Ibiciro kuri Stade Amahoro (Ahazabera indi mikino):
Imyanya isanzwe: 2,000 Frw
Iruhande rwa VIP: 5,000 Frw
VIP: 30,000 Frw
VVIP & Skybox: (Ahabigenewe abatumirwa)
Uburyo bwo kugura amatike: Koresha telefone yawe ukanze *939*3*2#.
No comments