Rwamagana: Inkongi y'umuriro yibasiye inzu y'umuturage yangiza ibyagira agaciro gasaga miliyoni 12

 


Mu Karere ka Rwamagana, inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage yangiza ibintu by’agaciro ka Miliyoni 12.7 Frw.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kigabiro, mu Kagari ka Sibagire, mu gasantere kazwi nko kwa Shyaka kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024.

Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko iyi nkongi yangije igisenye cy’inzu ndetse n’ibyarimo byakongotse.

Uvugira Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangaje ko Inkongi ntawe yahitanye cyangwa ngo akomereke gusa yangije ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 12 .7Frw .

SP Twizeyimana avuga ko hataramenyekana icyateye iyi nkongi hagikorwa iperereza ariko amakuru yatanzwe na nyiri nzu akeka ko byaba batewe n’insinga z’amashanyarazi zakoranyeho zigateza ‘court circuit’.

Yibukije abantu ko bagomba kugira za kizimyamwoto ndetse n’ibindi bakwifashisha mu kuzimya inkongi birimo umucanga kugira ngo Polisi ibatabare nabo bagize icyo bakora kandi bakirinda gukoresha insiga zashaje mu gushyiramo amashanyarazi kandi bigakorwa n’ababifitiye ubuhanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.