Rubavu: Irushanwa ngarukamwaka rya IronMan triathlon ryahumuye



Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko imyiteguro yo kwakira irushanwa ngaruka mwaka rya Thriathlon yo ku rwego rwo hejuru rizwi nka IronMan 70.3 (Umugabo ukomeye kurusha abandi) igeze kure kuko ibisabwa byose bageze kure babitegura. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere.

Ni ikiganiro cyanitabiriwe na Ministeri ya Siporo yari ihagarariwe Bwana Niyonkuru Zephanie, wagaragaje ko uyu mukino ufitiye runini umujyi wa Rubavu n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Global Events itegura iri rushanwa, Bonita Umutoni, yatangaje ko Imyiteguro ihagaze neza kandi ko n’abazitabira biteguye neza, ikindi ni uko siporo ari ishoramari ryiza kandi ryunguka ari nayo mpamvu bifuza ko bikomeza kuba hano mu Rwanda.

Ati "Irushanwa rizana abantu benshi baturutse isi yose bagasiga amafaranga mu gihugu, ibi binatuma dutegura imurikagurisha naryo ritanga akazi n’ibindi bikorwa bishingiye ku bukerarugendo nk’uko Ironman ari kimwe muri byo, rero, aya ni amahirwe adasanzwe."

Ironman y’uyu mwaka izitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye nk’ubudage, Ubwongereza, Mexique, USA, Japan, Singapor, RSA, Kenya, Zimbabwe n’abandi bazaturuka ku yindi migabane nka Aziya no bindi bihugu kuko bacyiyandikisha.

Hagendewe mu mitegurire ya IronMan ebyiri zabanje, n’ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari ahantu heza kandi rushoboye kwakira amarushanwa akomeye n’ibindi bikorwa binini.

Irushanwa rya IronMan 70.3 ry’uyu mwaka, biteganyijwe ko rizaba tariki ya 4 Kanama 2024 mu karere ka Rubavu, ku nkombe z’ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Mu mwaka ushize ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, abanyarwanda bitwaye neza kuko ryegukanywe na Ishimwe Héritier uri mu Rwanda avuye muri Quatar aho asigaye akorera n’ubwo bitaramenyekana ko azitabira iri rushanwa, mu gihe mu gice cy’abakinnyi bahuzaga imbaraga Team Bigirimana yari igizwe na Bigirimana Jean De Dieu, Mugisha Moïse na Mutabazi Emmanuel nayo yaje ku isonga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.