Polisi y'Igihugu itangaza ko kubuza amagare kugenda ijoro byatanze umusaruro



Ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro zatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka bitewe no kubahiriza amategeko.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya nijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda mu masaha ya nimugoroba byagabanyije umubare w’abahitanwa n’izo mpanuka.

ACP Rutikanga avuga ko nubwo iki cyemezo cyasaga n’ikigoye abatwara amagare cyane mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Mijyi itandukanye avuga ko byatanze umusaruro mwiza kuko abaguye n’abakomerekeye mu mpanuka bagiye bagabanuka.

Mu mezi atanu ashize umubare w’abaguye mu mpanuka z’amagare wagiye ugabanuka kuko mu kwezi kwa Mbere hapfuye abantu 20, mu kwezi kwa Kabiri hapfa abantu 15, mu kwezi kwa Gatatu hapfa abantu 15, mu kwa Kane hapfa abantu 10 naho mu kwezi kwa Gatanu hapfa Batandatu (6).

Abakomerekeye mu mpanuka z’amagare mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka bari 106 naho mu kwezi kwa Kabiri ni 98 mu kwezi kwa Gatatu ni 80 mu kwezi kwa Kane ni 73 mu kwezi kwa Gatanu ni 45.

ACP Rutikanga avuga ko kuba amagare bayabuza kugenda nijoro ari uko nta matara aba afite kandi kugenda mu mwijima biteza ibyago byinshi byo gukora impanuka.

Ati :“Ubu barabyumva neza kuko nabo ayo masaha y’ijororo baba bazi ko bagomba kujya mungo zabo ndetse abatwara abagenzi n’ibintu bakirinda gutwara imizigo hatabona”.

Abanyonzi n’abandi bagenda ku magare basanga inama bagiriwe na Polisi y’igihugu ari nziza kuko wasangaga kugenda nijoro bituma bahura n’impanuka za hato na hato.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.