Nyuma y’ibyo abagome bamukoreye bikamubabaza, Papa Cyangwe yongeye kwishakamo ibisubizo



Papa Cyangwe umaze iminsi arira ayo kwarika nyuma yo kwibwa shene ye ya Youtube yari asanzwe ashyiraho ibihangano bye, yamaze gufungura inshya agiye gutangira gushyiraho indirimbo ze.

Amezi abaye abiri Papa Cyangwe abuze shene ye ya Youtube yari inariho ibihangano bye, kuri ubu akaba yamaze gufungura indi agiye gutangira gushyiraho ibishya.

Avuga uko byamugendekeye, Papa Cyangwe shene ye ya Youtube yibwe n’abantu ataramenya, nyuma y’amezi abiri agerageza kuyigarura ntibimukundire akaba yahisemo gukora indi agatangira bundi bushya.

Ati “Nahisemo gufungura indi nyuma y’amezi abiri ashize banyibiye shene ya Youtube, twagerageje kuyigarura ariko byaranze rero sinahagarika umuziki, mfite indirimbo nyinshi ngomba gusohora rero nahisemo gutangira bushya.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari igihombo gikomeye yahuye nacyo mu muziki ariko nta yandi mahitamo afite uretse gukomeza.

Ati “Ni igihombo ni byo ariko njye ndi umuhanzi ufite ibihangano byinshi ngomba guha abakunzi banjye ntabwo nacika intege ahubwo ngomba kurushaho gukora cyane.”

Papa Cyangwe abajijwe niba yarahebye burundu indirimbo ze zari zisanzwe kuri shene ye ya Youtube, yavuze ko agiye gutangira gushyiraho inshya gusa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.