Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports

 


Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yavuye muri Al Ta’awon SC, yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko Haruna Niyonzima ari umukinnyi wayo mushya.

Rayon Sports irimbanyije ibikorwa byo kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, aho iri gusinyisha abakinnyi bashya ikurikije ubushobozi n’ubunararibonye bafite.

Iyi kipe y’Ubururu n’Umweru itangaza Niyonzima yavuze ko “yishimiye kongera kwakira Haruna Niyonzima (Baba Mzazi wa Soka, Fundi 8)”.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 34 akiniye iyi kipe kuko yayinyuzemo akigera mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2006-07, akomereza muri APR FC yamwohereje hanze y’u Rwanda.

Aho yahakiniye Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania azandikiramo amateka akomeye mbere yo kongera gusubira mu Rwanda agakinira AS Kigali.

Nubwo Haruna Niyonzima adaheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ni umwe mu bayigiriye akamaro kanini mu mikino irenga 100 yayigaragayemo guhera mu 2006.

Yasanze Rayon Sports yaraguze abandi bakinnyi barimo Ishimwe Fiston, Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Patient, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ n’abandi.

Uyu mukinnyi na bagenzi be, abafatanyabikorwa, abakinnyi n’imyambaro mishya Rayon Sports izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bazerekanirwa mu birori bizabera muri Stade Amahoro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.