Hatangajwe igiciro gishya cya litiro y'amata ku ikaragiro



Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje nyuma y’isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa X, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje abarozi, abayobora amakusanyirizo y’amata, abacuruza amata, inganda ziyatunganya n’Abanyarwanda muri rusange ibyo biciro bishya by’amata.

Iri tangazo rigira riti: “Umworozi uyajyanye [Amata] ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe, mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw.”

Itangazo rikomeza rigira riti: ”Ikiguzi cy’ubwikorozi ku mata agemuwe ku nganda, aborozi cyangwa abacuruzi hazakomeza gukurikizwa imikoranire bari basanganwe.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko iri tangazo ritareba aborozi bari basazwe bafite abaguzi cyangwa isoko ry’amata ku giciro kiri hejuru y’icyavuzwe haruguru.

MINICOM yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iri tangazo. Mbere yuko ibi biciro bihindurwa, umuworozi yahabwaga 300 Frw kuri Litiro.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.