Urutonde rw'abakinnyi b'ikipe y'Igihugu Amavubi bashobora kubanza mu kibuga
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2024 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi irakirwa na Lesotho mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyizaba muri 2026.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Amavubi ari kubarizwa i Durban muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wa Kane wo mu itsinda C mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.
Umuwuka umeze neza ku basore ba Amavubi baraye basuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Ambasaderi Emmanuel Hategeka aho bamwijeje ko bari bwitware neza.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo abasore ba Amavubi bakoze umwitozo wa nyuma bitegura uyu mukino wo kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’Ebyiri za Kigali.
Dukurikije imyitozo yakozwe ndetse n’uko abakinnyi bari bitwaye mu mukino wa Benin ndetse n’uko umutoza ashaka intsinzi imbere ya Lesotho iri mu gihugu gituranyi, twaguteguriye abakinnyi 11 bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Amavubi.
Abakinnyi 11 umutoza Torsten Frank Spittler wa Amavubi ashobora kubanzamo imbere ya Benin
Ntwali Fiacre
Ombolenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Bizimana Djihad
Muhire Kevin
Rubanguka Steve
Mugisha Gilbert
Kwizera Jojea
Nshuti Innocent
Kugeza ubu Amavubi ni aya Gatatu mu itsinda C ry’amakipe atandatu aryo; Benin, South Africa, Nigeria, Lesotho na Zimbambwe iri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda riyobowe na Benin yaraye itsinze Nigeria 2-1.
No comments