Abahinzi bo mu karere ka Kayonza bafite impungenge zo kubura isoko ry'umusaruro ukomoka ku kugira .

 


Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko kuyuhira byatumye bagira umusaruro mwiza, bagasaba ko babona isoko.

Ni abahinzi bo mu Murenge wa Ndego , mu Karere ka Kayonza, bibumbiye muri Koperative, jya Mbere Muhinzi.

Aba bahinzi bavuga ko mu mwaka wa 2018 bigeze kugira amapfa menshi ariko nyuma yaho leta yabagobotse, ubwo hatangizwaga umushinga wa KIIWP (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project, wo kuhira no gufata neza amabanga y’imisozi, n’ibyogogo muri aka Karere.

Ni umushinga ukorera mu Mirenge icyenda yo muri aka Karere ariyo Rwinkwavu, Ndego, Mwiri, Murundi, Murama, Kabarondo, Kabare ,Gahini , Ruramira .

KIIWP II ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Nyirarukundo Gloriose, wo mu Murenge wa Ndego, Akagari ka Byimana, Umudugudu wa Kabeza, ni umuhinzi wibumbiye muri Koperative Terimbere Muhinzi Ndego Byimana.

Ni koperative ikora ubuhinzi bw’ibishyimbo, imbuto n’imboga n’imyumbati , imboga.

Uyu avuga ko mu 2018 bigeze kwibasirwa n’amapfa ariko leta ibigisha uburyo bwo kwishakira igisubizo, ibigereza uburyo bwo kuhira ibihingwa.


Ati “ Izuba twaraciyemo , ryabaye mu 2017-2018, abafatanyabikorwa batuzaniye amazi, twahise dushinga iyi koperative, bahise batuzanira amazi akoreshwa imirasire,ariko nubwo arimacye ntabwo ari nka mbere.”

Uyu akomeza agira ati “Ubufatanye bwacu na KIIWP bumeze neza kuko urabona batuzanira imbuto ku gihe, imbuto y’imyubati, bakaziduha, bakadufasha kuduha amafumbire y’imborera, mva ruganda , ubufatanye bwacu ndabona buri kugenda neza.”

Aba bavuga ko bafite icyifuzo cyuko bahabwa ‘Pomps z’amazi ajya mu mirima yabo, imyaka ikarushaho kugira umusaruro.



Nyandwi Pascal wo muri uyu Murenge , ni umuhinzi akaba n’umuyobozi wa Koperative, Terimbere Muhinzi NDEGO Byimana.

Avuga ko kuhira ibihingwa birimo imyumbati byatumye bagira umusaruro uhagije.

Ati “ Ubundi Ndego ni ahantu hava izuba ryinshi, mbere tutaratangira kuhira wasangaga duhinga, tukarumbya kuko imvura yaragendaga, tukamenya ko n’umusaruro tuwuhombye. Ariko nyuma yaho twaje kugira umufatanyabikorwa, aduha sisiteme yo kuwuhira .Abo bantu baduhaye niho twagiye twifashisha, umusaruro wariyongereye.”

Uyu avuga ko umushinga wa KIIWP watumye iterambere mu rugo ryiyongera.

Uyu akomeza ati “ Ubu iterambere mu rugo ryariyongereye, maze kugera kuri byinhi. Ibyo kurya mu rugo umuntu arihagije, ndahinga, nkanasagurira amasoko.Twagiye tugura amatungo magufi n’amaremare, ibyo byose twagiye tubikura mu buhinzi.”

Umuyobozi w’Umushinga wa KIIWP , Uwitonze Theogene , KIIWP, (Kayonza Irrigation and Integrated Watershed Management Project) ,asobanura ko ari umushinga wateguwe hagendewe ku bibazo byari muri aka Karere ka Kayonza , byaterwaga n’amapfa , aterwa n’imihindagurikire y’ibihe .

Uwitonze avuga ko mu 2016 aka Karere kagize ikibazo cy’imirire mibi n’ibiryo bidahagije, bituma amatungo yicwa n’umwuma ndetse amashyamba n’imyaka biruma, bituma hategurwa uyu mushinga ugamije guhangana n’ibibazo byari bihari birimo amapfa, ibihingwa byarumbaga , no guhuza umusaruro n’amasoko ndetse abaturage bava mu bukene.

Uwitonze avuga ko muri uyu mushinga bafite intego yo kugera ku ngo 40.000 ( KIIWP I, II), binyuze mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no guhuza abahinzi n’amasoko.

Yongeraho ko usibye gufasha abaturage mu kuzamura umusaruro, babafasha kubona isoko ndetse hanatekerezwa uko uwo musaruro wakongererwa agaciro.

Ati “ Ku kijyanye n’isoko twaratangiye. Ubu buri gihembwe cy’ihinga mbere yuko dutangira, duhamagara abaguzi , ndetse n’abacuruzi b’amafumbire.Ubwo ni amasoko ku mpande ebyiri.

Isoko ry’inyongeramusaruro kugira ngo bahinge neza ariko n’isoko ry’umusaruro. Ubu mu kwa munai tuzabahamagara, dukorane inama nabo, tukabereka ibyo dushaka guhinga n’umushinga twiteze, noneho bamwe bakagenda bagira ibyo batwizeza. Ntabwo navuga ko byakemutse 100%. Nk’amakoperative 50 dukorera, hafi ya yose yabonye isoko."



Uyu muyobozi avuga ko kandi mu rwego rwo kongerera agaciro iyi myaka n’imbuto zihingwa, bateganya gufasha ihuriro ry’amakoperative n’abashoramari, ku buryo hazubakwa inganda eshatu ziciriritse, aho umushinga KIIWIP, utanga 40% by’uruganda, umushoramari nawe agatanga 40%, koperative nayo ikazana 20%, uruganda rumwe ruzaba rufite agaciro ka Miliyoni 300 frw.

Muri rusange uyu mushinga ufite agaciro ka w Miliyari zisaga 85 Frw intego yo gufasha ingo zigera ku bihumbi 40 kwihaza mu biribwa no kurwanya ubukene binyuze mu buhinzi bw’umwuga .

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka icumi ( 2018-2028), aho icyiciro cya mbere cyarangiye muri uyu mwaka ( 2019-2024.) .

Ni mu gihe icyiciro cya kabiri cyo cyatangiye Muri Kamena 2024, kikazarangira mu Kamena 2028

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.