Sudani: Ibitero by'umutwe wa RSF byatumye ibikorwa birimo ibitari bya Al-Fasher bifunga
Kuri iki Cyumweru gishize, ibitaro bikuru byo mu Mujyi wa Al-Fasher muri Sudani, byibasiwe n’igitero cy’umutwe witwarara gisirikare wa Rapid Support Forces bihagarika imirimo kuri ibi bitaro nk’uko Abaganga batagira umupaka (MSF) bafasha ibi bitaro babitangarije Reuters.
Uyu mujyi, uherereye mu karere ka Darfur mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sudani, utuwe n’abaturage barenga miliyoni 1.8 ndetse n’abavanwe mu byabo, kandi niho hamaze iminsi higanje imirwano hagati y’Ingabo za Sudani na RSF bihanganye kuva muri Mata 2023.
RSF yigaruriye umurwa mukuru Khartoum ndetse n’igice kini mu burengerazuba bwa Sudani, irashaka gutera imbere yerekeza hagati, mu gihe inzego z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko abaturage ba Sudani “bafite ibyago byo kwibasirwa n’inzara.”
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko abantu bagera ku 130.000 bahunze ingo zabo muri Al-Fasher biturutse ku mirwano yabaye hagati ya Mata na Gicurasi.
RSF ntiyigeze isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
MSF ivuga ko ibitaro byo mu majyepfo ari byo bitaro byonyine muri Al-Fasher byari bifite ubushobozi bwo kwita ku nkomere za buri munsi.
Kuva ku wa 10 Gicurasi kugeza ku wa 6 Kamena, inkomere zigera ku 1.315 zageze muri icyo kigo kandi abantu 208 bapfiriyeyo, ariko abantu benshi ntibashobora kugera ku bitaro kubera imirwano, nk’uko MSF yabitangarije Reuters.
No comments