Rusizi: Ibibazo bitandukanye birimo n'ingo zibanye nabi byahagurukije ubuyobozi bw'Akarere.

 


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bugiye guha imbaraga umugoroba w’imiryango no kwifashisha amadini n’amatorero mu kunga imiryango ibanye mu makimbirane.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 31 Gicurasi 2024, mu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yatumiwemo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ imirenge, abahagarariye amadini n’amatorero, Umuyobozi w’umudugudu uhagarariye abandi, n’umunyamanga Nshingwabikorwa w’akagari uhagarariye abandi.

Abari muri uyu mwiherero bagaragaje impungenge ku bwinshi bw’abana bata amashuri, havugwa ko hatagize igikorwa ngo aba bana basubizwe mu ishuri bazahinduka inzitizi ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari wo muzi wo guta amashuri kw’abana.

Muri aka Karere hari habaruwe imiryango 954 ibanye mu makimbirane, ariko ku bufatanye bw’akarere n’amadini n’amatorero imiryango 286 yaraganirijwe ubu hasigaye 668.

Ati "Turi gutegura inama n’abahagarariye amadini n’amatorero kugira ngo twongere tujyanemo. Tujya tubona iyo tuganirije imiryango ibanye mu makimbirane basabana imbabazi bakongera kubana neza".

Imiryango ibanye nabi yiganje mu murenge wa Bugarama, ahakunze kuvugwa ibibazo by’ubusambanyi, ubushoreke n’ubuharike.

Uyu murenge harimo imiryango ufite imiryango 80 ibanye mu makimbirane, ugakurikirwa na Gitambi ifite imiryango 73 na Nkanka ifite imiryango 44.

Visi Meya Dukuzumuremyi yavuze ko ikindi gitiza umurindi guta amashuri ukubyara abana benshi bigatuma imiryango ibura ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette yavuze ko bagiye guha imbaraga umugoroba w’imiryango kugira ngo ubafashe guhangana n’ibibazo byugarije imiryango.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.