Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga arasaba guhagarika inshingano kubera impamvu ze bwite.

 


Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave yandikiye Abajyanama bagenzi be asaba guhagarika inshingano zo kuyobora Inama Njyanama y’Akarere .

Nshimiyimana yabwiye UMUSEKE ko yanditse ahagarika izo nshingano kubera ko yahawe indi mirimo mishya asanga atayibangikanya n’izo nshingano zo kuyobora Inama Njyanama y’Akarere.

Ati “Ntabwo nanditse negura , nasabye  guhagarika inshingano zo kuba Umujyanama no kuba umuyobozi w’ inama Njyanama, kuko izo nagiyemo zitabangikwanywa.”

Nshimiyimana avuga ko bitamworohera gukomeza kuba Umujyanama kuko ari hanze y’Igihugu.

Ati “Ndi muri Amerika y’Amajyepfo sinaboneka.”

Perezida wungirije  w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert avuga ko  bakimara kubona ibaruwa ya Perezida w’Inama Njyanama isaba guhagarika izo nshingano, bahamagaje Inama Njyanama idasanzwe babyigaho basanga ari ngombwa ko bamwemerera agahagarika iyo mirimo.

Ati “Uyu munsi twateranye twandika tumwemerera guhagarika inshingano.”

Nshimiyimana Octave yatorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere mu mwaka wa 2021.

Uyu muyobozi yari Umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Iyo  Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yanditse ahagaritse iyo mirimo, inshingano yari afite zihabwa Umwungirije by’agateganyo kugeza Komisiyo y’amatora yongeye gushyira uwo mwanya ku isoko ,hagatorwa undi umusimbura.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.