Nyagatare: Philippe Mpayimana yatangaje ko natirwa azazana ubukerarugendo budasanzwe cyane mu cyaro!

 


Kuri uyu wa 24 Kamena 2024, ubwo umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yari yakomereje ibikorwa bye byo kiyamamaza mu Karere ka Nyagatare yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre.

Uyu mukandida uri kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere, ubwo yavugaga imigambi afitiye abaturage, yanababwiye ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo butamenyerewe mu cyaro.

Mu bindi bintu yakora ikigera ku ntebe isumba izindi yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre ku buryo amahanga yazajya aza kuyireba uko bwije n’uko bukeye. Uyu mukandida kandi yemeza ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda.

Mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, Mpayimana Philippe yabwiye abaturage b’i Nyagatare ko azashyiraho itorero rikomeye ry’Abanyarwanda baba mu mahanga. Yasoje asaba abaturage baho kuzamutora kugira ngo ibitekerezo afite byo kubaka Igihugu azabone uko abishyira mu bikorwa muri manda y’imyaka 5 iri imbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.