Muri Kenya, Umupasiteri yishyuje abakirisitu yahaye amazi amafaranga agera ku bihumbi icumi y'amanyarwanda (10,000frw)
Pasiteri Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya yishyuje abakirisitu be bari mu rusengero Amashilingi ya Kenya 1000 ku icupa rimwe ry’amazi, utayafite agasabwa kujya kwicara inyuma mu rusengero, maze bamwe mu babibonye bavuga ko ibyo yakoze ari ukwiba abakene.
Videwo igaragaza uwo Pasiteri arimo yakira amafaranga y’abakirisitu be yari yahaye amazi, abatayamuhaye kuko batayafite akabasaba kujya kwicara inyuma mu rusengero, yavugishije menshi abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari ukwiba abakene, abandi batangazwa n’ukuntu urusengero rwa Pasiteri Ng’ang’a rutajya rubura kuzura abantu n’ukuntu ajya agira ingeso mbi.
Muri iyo videwo, uwo mukozi w’Imana agaragara abanza kubwiriza ijambo ry’Imana, arangije abwira abakirisitu be ko buri wese aza kwishyura 1000 cy’Amashilingi ya Kenya (Hafi ibihumbi icumi by’Amafaranga y’u Rwanda), ku icupa ry’amazi yafashe.
Yagize ati “Ndashaka kureba. Niba naguhaye amazi, kandi urishyura. Buri muntu arishyura 1000 cy’Amashilingi ya Kenya. Buri muntu amfitiye ideni. Nimuzane icyo 1000. Nimumpe amafaranga yanjye. Ntushobora kunywa amazi yanjye ku busa. Niba utayafite zana inkweto zawe, niba utayafite ntukicare imbere jya kwicara inyuma”.
Uwo Pasiteri yanenzwe ko ibyo yakoze yabikoze nk’ubwambuzi kuko hari abo yatse ayo mafaranga ariko mu by’ukuri batari bafite ayo kumuha, ariko bakabikora nko kwikiza kuko amazi bari bamaze kuyafata batazi ko hari ikiguzi kiza gusabwa nyuma.
No comments