Mu Bushinwa haranuka urunturuntu. Minisitiri w'Intebe avuga ko biteguye gutakaza buri kimwe bakarwana iyi ntambara
Minisitiri w’Ingabo w’u Bushinwa, Dong Jun yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu cyiteguye guhagarika ukwigenga kwa Taiwan, ku mbaraga zose bizasaba, anateguza ko “uzahirahira gutandukanya Taiwan n’u Bushinwa tuzamushwanyaguzamo ibice, asigare yumva ingaruka ahubwo z’isenyuka rye ubwe.”
Minisitiri Jun yatangaje aya magambo akakaye kuri uyu wa 02 Kamena 2024 ubwo yari mu nama izwi nka ‘Shangri-La Dialogue’ ihuza ibihugu byo muri Aziya, ikaba buri mwaka haganirwa ku mutekano w’ibyo bihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko kuva kera Taiwan yahoze ari izingiro ry’ibibazo by’u Bushinwa.
Yagaragaje ko ibintu biri kujya ahabi aho Ishyaka rya Democratic Progressive Party riyoboye iki kirwa riri kugerageza kwiyomora ku Bushinwa gake gake kugira ngo ryiyambure isano yose Taiwan ifitanye n’u Bushinwa.
Kuva kera kose u Bushinwa bufata Taiwan nk’intara yabwo kabone nubwo bamwe mu b’i Taipei n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ko babibona, kuko bavuga ko Taiwan igomba kwigenga.
Mu kwezi gushinze ubwo William Lai Ching-te yatorwaga nka Perezida wa Taiwan, u Bushinwa bwakoreye imyiyereko ya gisirikare hafi ya Taiwan bugaragaza ko butemera ibyakozwe cyane ko buvuga ko ari we uri gucamo ibice Abashinwa.
Minisitiri Jun ati “Abo bose bamunzwe n’intekerezo zo gucamo abantu ibice, vuba aha bashyize hanze amatangazo agaragaza ubugambanyi k’u Bushinwa n’amakirambere babwo. Ariko ni ikimwaro bazahorana mu mateka yabo yose.”
Uyu muyobozi ugaragaza ko u Bushinwa butahwemye kugaragaza ubushake bwo kwiyunga na Taiwan, ubu yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu gikomeye cyane ha handi kidashobora gusenywa n’uwo wari we wese.
Yashimangiye ko gifite ubushobozi bwose busabwa ngo gihuze ubutaka bwose bw’u Bushinwa ndetse kizakora uko gishoboye kose ngo kiburizemo ibyo bikorwa byo kwigenga kwa Taiwan.
Ati “Bizakorwa mu mahoro cyangwa mu mbaraga. Kizakora ku buryo uko kugerageza kwigenga kutazigera kubaho na rimwe, n’uzashaka komora Taiwan ku Bushinwa tuzamushwanyaguzamo ibice asigare yumva ububabare bwo gusenyuka kwe.”
Iyi mvugo ya Minisitiri Dong yakurikiwe n’igikorwa cyamuhuje na Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin.
Guhura kw’abayobozi nk’aba mu bya gisirikare ku bihugu byombi byaherukaga myuma y’amezi nka 18 ashize.
Dong na Austin bamaze hafi isaha baganira ubwo iyi nama yabaga, nyuma y’uwo muhuro Austin avuga ko ibiganiro bikorewe kuri telefone hagati y’abayobozi b’ingabo b’ibihugu byombi bigiye kongera gusubukurwa mu mezi make ari imbere.
Nubwo Amerika n’u Bushimwa bisanzwe bihigana ubutwari, umubano wabyo wazahaye cyane mu 2022 ubwo uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Nancy Pelosi yasuraga Taiwan.
Icyakora Dong agaragaza ko igihugu cye cyiteguye kuba cyakumvikana n’uwo ari we wese kuri iki kibazo cya Taiwan, haba Taiwan ubwayo na Amerika.
No comments