Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, uhagarariye Ishami ry’Umuryango FAO mu Rwanda

Published from Blogger Prime Android App

Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda baganira ku bikorwa byo guteza imbere imirire myiza.

Mu biganiro bagiranye kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024, byari byitabiriwe na Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, byibanze ku bikorwa bya FAO mu Rwanda bigamije guteza imbere imirire myiza, umusaruro w’ubuhinzi, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, n’izindi ngingo zitandukanye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) risanzwe rifatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye aho kuva mu 2022, ku bufatanye n’iri shami rya Loni, u Rwanda rwiyemeje gutangira gusuzuma uruhererekane rw’ibiribwa hifashishijwe uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

Ni ibikorwa bizajyana no gukorana n’inzego zose zaba izifata ibyemezo cyangwa izirebwa n’uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu, hagamijwe kureba ahakiri ibibazo no kugena ingengabihe n’ishoramari rikenewe, mu kuzamura ubushobozi busabwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) nayo kubufatanye na FAO, batangije umushinga ugomba kureba ibijyanye n’ubuzirange n’uruhererekane rw’ibiribwa, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Published from Blogger Prime Android App

Minisitiri Musabyimana Jean Claude ari kumwe na Madamu Kayisire Marie Solange, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yakiriye kandi Madamu Afshan Khan, Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Scaling Up Nutrition (SUN) igamije ku kwita ku mirire y’abana.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitadukanye z’iyi gahunda ya SUN, mu gukemura ibibazo byose bitera imirire mibi.

Baganiriye kandi ku bijyanye n’ubufatanye harimo, gushimangira imikorere ya gahunda u Rwanda rwiyemeje ya buri Karere ku kurandura imirire mibi (DPEM), guteza imbere ibikorwa by’Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD).

Baganiriye kandi no ku bikorwa by’inama yo kurwego rwo hejuru ya gahunda ya Scaling Up Nutrition (SUN) iteganyijwe kubera mu Rwanda mu Gushyingo kuva 25 kugeza 28, 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.