M23 yanyomoje itangazo rivuga ko Gen. Sultan Makenga yasimbujwe Col Innocent Kayinamura



Umutwe wa M23 wamaganye inkuru zavugaga ko umukuru w’igisirikare cyawo, Gen. Sultani Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina), uvuga ko ari impuha.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye itangazo ryasohowe mu izina rya Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC ribarizwamo M23, ari na ryo ryavugaga ko Makenga yahagaritswe agasimbuzwa Kaina.

Iryo tangazo rigaragaza "kunyereza amafaranga agenewe urugamba, imiyoborere mibi, icyenewabo, itonesha, igitugu ndetse n’ubwicanyi" nk’impamvu zihagarikwa rya Makenga.

Col Kaina wahoze yungirije Makenga, kuri ubu aba i Kampala ndetse nta n’ubwo agicana uwaka n’uriya wahoze ari umuyobozi we mu gisirikare.

Umuvugizi w’ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ririya tangazo ari igihuha cyacuzwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Yagize ati: "Itangazo riri gukwirakwira ryerekeye ibyiswe gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo za ARC (igisirikare cya M23) ni ikinyoma. Iyi nyandiko irakwirakwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu rwego rwo kugerageza gutanga indishyi idashoboka yo guhangana n’ukuri kw’ibiri kubera ku rugamba ndetse [n’ibigaragazwa] n’abanyapolitiki ba AFC / M23 mu mishyikirano itandukanye".

M23 yunzemo ko Leta ya RDC yacuze ririya tangazo ry’igicupuri mu rwego rwo "kurangaza abantu" ngo bareke kwita ku mvururu yatangije yo ubwayo.

Uyu mutwe wasabye abanye-Congo kwirinda kuyobywa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ahubwo bagashaka amakuru yizewe ku miyoboro yawo isanzwe yemewe n’amategeko.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.