Kamonyi: Dr Frank Habineza ibyo yasezeranyije abaturage aramutse atowe babifashe nk'inzozi!



Dr Frank Habineza yiyamamarije muri Kamonyi, avuga ko natorwa nka Perezida azashakira abantu bose akazi, ahereye aho batuye mu mirenge.

Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamaza Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ryari i Runda mu Karere ka Kamonyi. Umukandida waryo yavuze ko azahanga akazi, ahereye mu kubaka inganda mu mirenge, ahereye ku bihingwa bihera, ibyo bigafasha abashomeri bahatuye kubona akazi.

Dr Frank Habineza mu migabo n’imigambi yageneye abari bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yavuze ko ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda gihangayikishije, kandi kiri mu byo azaheraho akemura naramuka atowe nka Perezida.

Ngo azafasha Abanyarwanda bose kubona akazi agendeye ku bumenyi bafite, haba abize ndetse n’abatarize, bagenerwe umushahara uzwi bikureho intica ntikize abantu bahembwa.

Yagize ati “Abantu batagira akazi bamaze kuba benshi mu gihugu by’umwihariko urubyiruko ni muramuka muntoye, nta we uzongera kubura akazi, yemwe n’abahembwa intica ntikize na bo bazabisezera bagenerwe umushahara, ibyo kandi ndabizeza ko tuzabikora kuko birashoboka cyane.”

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko mu mirenge yose yashyiraho inganda nto agendeye ku bintu bihaboneka muri uwo murenge maze akaba ariho bahera babona akazi abatagafite.

Ikindi ni uko abahembwa imishahara mike ngo azayizamura, haba abakozi bo mu rugo, abafundi, abayede n’abandi bahambwa amafaranga make, kandi bakora akazi kavunanye.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi ya Green Pary bavuga ko ibyo Dr Frank Habineza avuga niba atabeshya koko byaba ari byiza, kuko bo ku bwabo bumva ari nk’ibitangaza.

Nzabamwita Athanase yagize ati “Ibyo avuga ni byiza koko niba azabikora, kuko urubyiruko rwabuze akazi nanjye mfite umwana umaze igihe nta kazi, gusa kubyizera biragoye kuko ndabona asa nk’utwizeza ibitangaza, niba koko yabikora, ntidutegereze ngo duhebe, ndumva yaba akoze neza." 

Karekezi Venant na we ati “Ubu se koko yashakira abantu bose akazi bigakunda? Niba yabikora koko ni byiza kuko numvise bafite ibitu byinshi byiza bavuga ko bazadukorera, gusa sinzi ko twapfa kubizera.”

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize wa 2023 bugaragaza ko urubyiruko rungana 25% nta kazi bagira, akaba ari aho Dr Frank Habineza ahera avuga ko bikabije kandi abo bose bagomba kubona akazi.

Gahunda yo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Pary irakomeza ku wa Mbere mu Ntara y’Iburasirazuba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.