Kwamamaza

Imyitozo irarimbanyije ku bakinnyi bashya mu ikipe y'ingabo (APR FC)

 


Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, Mugiraneza Frodouard wakiniraga Kiyovu Sports yahise atangira imyitozo muri APR FC.

Mbere y’uko ikina na Rayon Sports mu mukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, ikipe ya APR FC ikomeje gushaka abazayifasha kuri uyu mukino no mu mwaka utaha w’imikino 2024/2025.

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi, Mugiraneza Frodouard wakiniraga Kiyovu Sports, yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ahita anatangira imyitozo muri iyi kipe. Uyu musore yari amaze imyaka ibiri mu kipe yo ku Mumena nyuma yo kuyizamo avuye muri Marines FC.

Undi musore wamaze gusinyira iyi kipe y’Ingabo, ni Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu wakiniraga Bugesera FC. Uyu nawe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Abandi bavugwa muri APR FC, ni umunyezamu, Muhawenayo Gad wa Musanze FC, Tuyisenge Arsène, Byiringiro Gilbert na Irené.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.