I Muhanga umukozi wo murugo yibye umwana w'amezi 10, aratoroka arabura.

Published from Blogger Prime Android App
Uwamahoro Sandra wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nkundibiza Maurice yaraye yibye umwana arera w’amezi 10 aburirwa irengero.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Kagitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Nkundibiza, Se w’Umwana witwa Ineza Chiffra Merveille umukozi yibye, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru, ko uyu mukozi ubakorera yibye umwana wabo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 5 Kamena 2024 ahagana saa kumi nimwe aracika.

Nkundibiza avuga ko we n’umugore we batari bahari kuko umwe akorera mu Karere ka Kirehe undi agakorera mu Karere ka Nyanza.

Ati “ Umwana mukuru bari kumwe yiba mugenzi we ufite amezi icumi y’amavuko, yasize abakingiranye arasohoka ntibamenya aho arengeye”.

Nkundibiza avuga ko aho bamenyeye aya makuru biyambaje Inzego zitandukanye ndetse bamenyesha n’aho akomoka bikaba bigeze ubu bataramubona.

Uwamahoro Sandra ushinjwa icyaha cyo kwiba umwana, akomoka mu Mudugudu wa Kinyana, Akagari ka Migina, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.