IMPANUKA MU RUHANGO: Icyuma cyatoboye imodoka kijomba mu gatuza k’umushoferi Noël Niyoyita ahita apfa
Umunsi mukuru wa Pasika wahindutse umunsi w’agahinda mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, nyuma y’impanuka idasanzwe yahitanye Niyoyita Noël w’imyaka 30, wakubiswe n’icyuma n’ihema byahanutse ku ikamyo yari imuri imbere.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, mu Mudugudu wa Nyabizenga, Akagari ka Kirengeri. Noël Niyoyita yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep (RAJ 487M), bivugwa ko yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Ruhango kwizihizanya Pasika n’umuryango we.
Uko impanuka yagenze:
Ikamyo y’abashinwa (RL 6014) itwara sima ituruka mu ruganda rwa Muhanga, yari itwawe n’uwitwa Ishimwe Claude. Mu gihe iyi kamyo yagendaga, ihema n’ibyuma biyifashe byashigutse hejuru:
Icyago: Ibyo byuma byatoboye ikirahuri cy’imodoka ya Noël, icyuma kimujomba mu gatuza ahita apfa.
Ubutabazi: Umugore n’umwana Noel yari atwaye babashije kuva mu modoka ari bazima, ntacyo babaye ku mubiri ariko bafite ihungabana rikomeye.
Inzego z’umutekano: Polisi na RIB bahise batabara, umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe umushoferi w’ikamyo, Ishimwe Claude, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
Isesengura rya Inganjinews
Iyi mpanuka yerekana ko uburangare mu guhambira ibikoresho ku makamyo bishobora guhinduka intwaro yatwara ubuzima bw’abandi bakoresha umuhanda. Ni amateka mabi yibutsa abashoferi b’amakamyo manini ko iteka bagomba kugenzura niba ibyo batwaye bifunze neza mbere yo gufata urugendo.
SOMA: AUTISME SI AMAROZI: Menya byinshi kuri ubu burwayi n’ubuhamya bw’ababyeyi b’i Kigali
No comments