Abadepite basabye ko umushahara w’abaganga n’abaforomo wagenerwa agaciro gahwanye n’imvune zabo




Ku wa 26 Werurwe 2026, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ya Guverinoma mu Nteko Ishinga Amategeko, ikibazo cy’imishahara n’imibereho y’abakora mu nzego z’ubuvuzi ni cyo cyaje imbere. Abadepite bagaragaje ko nubwo ubuvuzi ari inkingi ya mwamba, ababukora bagihura n’imbogamizi z’ubushobozi buke.

Inzitizi zikomeye zagaragajwe n’Abadepite

Abadepite bagaragaje ko hari utuntu dutatu (3) dushobora gutuma abaganga bacika intege cyangwa bakigira gushakira akazi ahandi (Brain drain):

  1. Umushahara utajyanye n’igihe: Depite Mukabunani Christine yavuze ko abaganga bahembwa "intica ntikize" ugereranyije n’akazi katoroshye bakora k’amasaha menshi.

  2. Icyuho mu Gahimbazamusyi (PBF): Depite Rubagumya Furaha yagaragaje ko hari uburyo budasobanutse agahimbazamusyi gatangwamo, aho usanga bigoye kumenya uko kabarwa, bigatuma abakozi baharanira kwerekeza aho kaba ari kenshi.

  3. Kwigira mu mahanga: Depite Nizeyimana Pie yerekanye ko ubuke bw’abakozi butuma abari mu kazi bakora amasaha y’ikirenga n’iminsi y’ikiruhuko bataruhuka, bigatuma bamwe bahitamo gushakira akazi mu mahanga.

Igisubizo cya Minisiteri y’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yemeye ko iki kibazo kizwi kandi kiri kwigwa mu buryo bwagutse. Yagaragaje ko igisubizo kitaza mu mushahara gusa, ahubwo n’izindi gahunda zunganira imibereho yabo (Welfare).

“Ni ikibazo gikomeye... tuzi ko umushahara babona udahagije ariko ujyanye n’amikoro ahari uyu munsi. Icyo dukwiye kureba ni ugukora uburyo bugari, atari ukureba gusa ku mushahara w’ukwezi ahubwo n’ibindi babona muri rusange.” – Dr. Justin Nsengiyumva.

Gahunda yo Gukuba Kane

Guverinoma yagaragaje ko umuti urambye uri mu kongera umubare w’abakozi kugira ngo akazi k’amasaha menshi kagabanuke:

  • Umubare w’abanyeshuri: Wazamutse uva ku 1,604 ugera kuri 6,340 mu mwaka wa 2025.

  • Ejo hazaza (2028): Biteganyijwe ko abasaga 33,000 bazaba barangije amashuri y’ubuvuzi mu nzego zose.

Isura y’amafaranga uyu munsi

Kugeza ubu, abaforomo n’ababyaza (A1 na A0) bagitangira akazi bahembwa mu rwego rwa 213,000 Frw, hakanongerwaho PBF bitewe n’ubushobozi bw’ibbitaro. Icyizere gihari ni uko uko umubare w’abakozi wiyongera n’uburyo bw’agahimbazamusyi buvugururwa, bizatuma umurimo w’ubuvuzi mu Rwanda urushaho gukundwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Kenya yahanze amaso Mozambique ngo igabanye igiciro cya Gaz, yikure mu menyo y’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati

  Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto , yatangaje ko igihugu cye kiri mu biganiro byimbitse na Mozambique bigamije gushaka uburyo burambye ...

Powered by Blogger.