I Kigali hateraniye inama yiga ku buryo bwakoreshwa indimi nyafurika zikajya zikoreshwa kuri Internet.

Published from Blogger Prime Android App

Iyo ufunguye urubuga urwo arirwo rwose kuri internet, biragoye ko amakuru ushaka yaza mu rundi rurimi kubera ko mu myaka myinshi ishize kuva hatangira ikoreshwa rya internet, ururimi rw’Icyongereza rusa nk’urwihariye imikoreshereze yayo.

Ibi bitera ibibazo byinshi birimo gutuma abadakoresha Icyongereza batagera ku makuru bashaka nk’uko bikwiye, ndetse bikanatuma indimi kavukire zo mu bice bitandukaye zirushaho gutakaza umwimerere wazo kubera kutazikoresha bikaba byanagira ingaruka nyinshi ku biragano by’ahazaza muri ibyo bice.

I Kigali hateraniye inama y’iminsi ine yateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] n’Ikigo gishinzwe gutanga indangarubuga [ICANN], igamije kwigira hamwe politiki zatuma murandasi igera hose by’umwihariko muri Afurika ariko ikabageraho mu ndimi zabo bwite bumva neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024 habaye ibiganiro binyuranye, birimo n’icyagarukaga ku buryo internet yagezwa hose hakoreshejwe indimi zinyuranye, amahirwe n’imbogamizi zirimo.

Published from Blogger Prime Android App

Umukozi mu kigo cy’inzobere mu bigendanye na serivisi za internet muri Afurika, ishami rya Ghana [APNIC Ghana], Akanvariva Lydia, yavuze ko Afurika yifitemo ubushobozi bwo kwishyiriraho amategeko yafasha ishyirwaho rya politiki zituma indimi zirenga 2000 zikoreshwa kuri uyu mugabane, zigashyirwa kuri internet bene zo bakabasha kubyungukiramo.

Ati “Twebwe nk’Abanyafurika twizera ko ururimi rwose rwaba kuri internet kandi zigatanga umusanzu mu kongera ubudaheza ku ikoranabuhanga. Dukeneye amajwi, dukeneye ubufatanye, dukeneye intambwe ziteza imbere ubumwe mu bihugu bitandukanye.”

Ubushakashatsi bwa Afralo, umuryango utanga umusanzu mu migenzurire ya internet muri Afurika bugaragaza ko kuba hari indimi zo muri Afurika zidakoreshwa kuri internet biterwa n’ubumenyi buke, ibikorwaremezo bikiri hasi, no kuba indimi zaho zifite umwihariko w’ubudasa.

Afralo yagaragaje ko Abatuye Afurika bangana na 59.3% bagaragaje ko kuba indangarubuga mu bihugu bya Afurika zashyirwa mu ndimi zaho byarushaho kugabanya ubusumbane mu mikoreshereze ya internet, mu gihe hari abandi 19.5% bo bagaragaje ko bitari ngombwa.

Gabriel Karsan waturutse muri Tanzania, yavuze ko aya ari amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa imico itandukanye, kandi bikoroshya gushyira ku ikoranabuhanga amakuru y’ubumenyi bwite bw’iyo mico.

Ati “Iyo ufite internet ivuga nkawe birakorohera cyane, ntituba tubyikorera kuko tuba dusangiza ubwenge no kugeza ubumenyi ku biragano by’ahazaza […] dufite indangarubuga zumva indimi zacu gakondo nk’ikinyarwanda hari byinshi twafungura tukanasigira abandi bazaza ku buryo byabagirira akamaro.”

Afralo yatanze inama zo gushyiraho politiki igena imikorere ya internet muri Afurika, gushyira ingufu nyinshi mu kubaka ikoranabuhanga rifasha ku kurinda amakuru bwite y’abayikoresha, gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe n’ibindi.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abagize sosiyete sivile, abashakashatsi, abashoramari, abafata ibyemezo muri leta n’abandi bo mu ngeri zitandukanye, hazaganirwa ku mutekano wo ku ikoranabuhanga, murandasi idaheza kandi ihendukiye buri wese.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.