Abahanzi bakomeye muri Uganda Eddy Kenzo na Bebe Cool bakomeje guterana amagambo

 

Eddy Kenzo & Baby Cool

Abahanzi bakomeye muri Uganda Eddy Kenzo na Bebe Cool bakomeje guterana amagambo, ndetse Kenzo yabwiye mugenzi we ko akwiriye kuva mu byo kwirirwa mu matiku na bagenzi be ahubwo agashyira umutima ku muziki.

Eddy Kenzo yavuze ibi mu gihe we na Bebe Cool bamaze iminsi mu ntambara y’amagambo. Gusa Eddy Kenzo avuga ko atazongera kuvuga kuri mugenzi we, kuko igihe cyose amaze abikora nta nyungu yigeze abikuramo.

Yagaragaje ko ari Bebe Cool ubyungukiramo iyo izina rye rivuzwe. Uyu muhanzi akomeza avuga ko umuziki we wivugira, afite indirimbo zizwi ku ruhando mpuzamahanga, ko Bebe Cool ameze nk’udafite icyerekezo mu muziki we kuko rimwe na rimwe aba atazi n’ururimi agomba kuririmbamo.

Eddy Kenzo na Bebe Cool bafitanye amasinde y’igihe kirekire gusa yongeye kubyuka mu mwaka ushize.

Icyo gihe, aba bahanzi bagiranye ubwumvikane buke ku bahanzi bagombaga kuririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ushaka kongera kuyobora Uganda mu yindi manda mu matora ateganyijwe kuba ku wa 15 Mutarama 2026.

No comments

IZIHERUKA

Ikibazo cya Nucléaire: IAEA itewe impungenge n’uko Iran imaze umwaka itanga amakuru mu ibanga nyuma yo kuraswaho na Amerika

  Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ingufu za Nucléaire ( IAEA ) cyasohoye raporo nshya nshirana itakamba, kigaragaza impungenge zikomeye z’uko c...

Powered by Blogger.